Imiterere y’inzu abagenzi bicaramo bategereje imodoka zigiye gushyirwamo televiziyo
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hagiye kubakwa inzu zagenewe abagenzi bategereje imodoka zizaba zirimo televiziyo n’uburyo umugenzi ashobora kumenya aho imodoka ategereje igeze.
Inzu ya mbere yo kugerageza uyu mushinga izarangira kubakwa mu mpera za Ukuboza 2018, ahazwi nko kwa Lando mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Busabizwa Parfait, yavuze ko bigomba kujyanisha n’Umushinga wa Smart City ugamije kugira Kigali umujyi ukoresha ikoranabuhanga rigezweho.




