Skip to main content
Pic

LT Global Ltd yashyize igorora abashaka gutura mu nzu zabo bwite ku mafaranga make

Abanyarwanda bashaka gutunga inzu zabo bwite bashyizwe igorora n’ikigo LT Global Ltd, cyabujurije inzu nziza ziciriritse zo guturamo bashobora kugura ku mafaranga make cyane.

Izi nzu zuzuye mu Mudugudu wa Kibiraro I, Akagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa LT Global Ltd, Legese Tafese yabwiye IGIHE ko atagamije inyungu ahubwo umushinga we ugamije gufasha abanyarwanda gutura heza kandi hajyanye n’ubushobozi bwabo.

Yakomeje avuga ko izi nzu ari nziza kandi zubatswe hagendewe ku bipimo mpuzamahanga.

Yagize ati “Ni inzu ziciriritse kandi zubatse hagendewe ku bipimo mpuzamahanga, ni nziza, zisa neza ku buryo muri Kigali navuga ko ari zo nzu za mbere umuntu yakwifuza kubamo.”

Icyiciro cya mbere kigizwe n’inzu umunani zamaze kuzura ndetse iza mbere zatangiye kubona abaguzi.

Buri nzu ifite ibyumba bitatu byo kuraramo ni ukuvuga icya ba nyir’urugo gifite ubwogero n’ubwiherero kikanagira ibaraza imbere (Balcon).

Icyumba cy’abana n’icy’abashyitsi byombi bifite ubwogero n’ubwiherero kandi birisanzuye.

Iyi nzu ifite kandi uruganiriro (Salon), icyumba cyo kuriramo (salle á manger), imisarane y’imbere ibiri, ubwogero bubiri, igikoni n’ububiko (stock).

Iyo nzu kandi ifite parikingi ishobora kujyamo imodoka ebyiri cyangwa eshatu, ikagira imbuga yisanzuye inyuma mu gikari n’inzu yo hanze (annexe) irimo ubwogero n’ubwiherero.

Imbere kandi uretse parikingi hari n’imbuga yisanzuye irimo ubusitani.

Uburyo bwo kugura inzu muri LT Global Ltd, buratangaje kuko ushobora kwishyura inzu yose ku giciro kiri hasi cyane dore ko imwe igura ibihumbi 90 by’amadorali arenga gato miliyoni 80Frw.

Izi nzu kandi ushobora kwishyura angana na 20%, andi ukazajya uyishyura gahoro gahoro mu myaka 10 binyuze muri Bank Of Africa.

Source: Igihe.com

Register to our free property alert