Skip to main content
Igishushanyo mbonera gishya kigenga ikoreshwa ry’ubutaka n’imiturire kizarangira mu 2020

Igishushanyo mbonera gishya kigenga ikoreshwa ry’ubutaka n’imiturire kizarangira mu 2020

Igishushanyo mbonera gishya kigenga ikoreshwa ry’ubutaka n’imiturire mu Rwanda biteganyijwe ko gikomeje kuvugururwa aho byitezwe ko muri Werurwe 2020 kizaba cyarangiye, kigasubiza ibibazo bikunze kugaragara by’imiturire y’akajagari hirya no hino mu gihugu.

Igishushanyo mbonera gisanzwe kigenderwaho ni icyo mu 2011 ariko mu Ugushyingo 2018 cyatangiye kuvugururwa kikazarangira muri Werurwe 2020.

Perezida wa Komisiyo y’imari n’ubukungu muri Sena, Muhongayire Jacqueline, yavuze ko mu ngendo bakoze basanze hari ibibazo bikeneye gushakirwa ibisubizo kugira ngo igihugu kizabashe kwesa intego z’icyerekezo 2050 zijyanye n’imiturire n’ikoreshwa ry’ubutaka.

Yabivuze ubwo yamurikiraga Inteko Rusange ya Sena raporo bakoze ku ikoreshwa ry’ubutaka n’imiturire nyuma y’ingendo bagiriye hirya no hino mu gihugu.

Senateri Muhongayire yavuze ko igishushanyo mbonera gisanzwe kigenderwaho mu guteza imbere imijyi kitigeze giteganya uburyo bwo kubaka inyubako ziturwamo n’imiryango myinshi nk’uburyo bwo kugabanya akajagari mu miturire.

Yagaragaje ko mu gihe Guverinoma ishaka ko mu 2050 nibura abanyarwanda 80% bazaba batuye mu midugudu y’icyerekezo nk’uburyo bwo kugabanya akajagari, ngo Uturere twinshi turacyareka abantu bakubaka mu buryo buca intege icyo cyerekezo.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abaturage kuri ubu bagera kuri miliyoni 12, bivuze ko rukeneye gushyiraho ingamba zihamye zo guhangana nacyo.

Ati “Uko u Rwanda rungana ntibinduka turacyatuye mu bucukike bw’abantu 500 kuri Kilometero kare kandi abaturage biyongera nibura ibihumbi 300 ku mwaka. Ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage kirahari kandi kigomba gufatwa nk’igikomeye.”

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène yasabye ko Guverinoma yakoresha inzobere z’imbere mu gihugu mu kwirinda ko hari amakosa yakongera gukorwa mu gutegura igishushanyo mbonera.

Ati “Mu gihe tugitegereje igishushanyo mbonera gishya, dukeneye guhagarika ibikorwa bitajyanye n’igishaje. Abantu bamwe birengagiza ibyateganyijwe bagakomeza gushyiraho ibikorwa.”

Senateri Ntawukuriryayo yavuze ko ibyangombwa byo kubaka bitangwa n’abantu batumva ko iki kibazo kibareba.

Senateri Mukankusi Perrine yavuze ko ‘hakenewe uburyo buhamye bwo kurinda ko amakosa yakozwe mbere yakongera gukorwa’.

Ati “Hari ikibazo cy’imikoranire mibi ari nacyo ntandaro y’ibibazo biri mu mikoreshereze y’ubutaka mu gihugu. Ni inde duha inshingano zo kugikemura ko hari abafatanyabikorwa benshi?”

Igishushanyo mbonera gisanzwe giteganya ibintu byinshi birimo kubungabunga ibidukikije, kunoza imiturire ijyanye n’iterambere ry’imijyi n’icyaro, ibikorwaremezo, kubungabunga ibishanga n’ibindi ariko usanga gutandukanya ubutaka buhingwa n’ubwo guturaho bikiri ikibazo.

Source: igihe.com

Register to our free property alert