Skip to main content
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yaburiye abantu bemera kwandikwaho imitungo itari iyabo. Avuga ko baba bari kwishyira mu mazi abira kuko bishobora kubagiraho ingaruka mu gihe batazi neza inkomoko y’iyo mitungo.

Hakunze kumvikana kenshi abantu bandikwaho imitungo y’abandi, bigakorwa na ba rusahurira mu nduru bashaka guhisha uburyo babonyemo iyo mitungo akenshi buba bunyuranyije n’amategeko cyangwa se ari umutungo wa Leta warigishijwe.

Mu kiganiro cyaciye kuri Televiziyo Rwanda cyari kigamije kuvuga ku kurwanya ruswa n’akarengane, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yibukije abantu ko abemera kwiyandikishaho imitungo y’abandi ari ikwirahuriraho umuriro.

Ati "Abantu batekereza ko ruswa ari ugutanga no kwakira amafaranga gusa. Ariko gufata umutungo w’abantu ukemera kuwubika uba uri gushyigikira ruswa, iyo ufashwe urabihanirwa.”

Yavuze ko urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye n’izindi nzego bazakomeza gushakisha abakora ibyo byaha.

Ati “Buri mwaka Urwego rw’Umuvunyi rwakira raporo y’imitungo tubonera mu gusuzuma neza buri muntu n’imitungo ye, ku buryo hari abagaragara ko iyo bafite batasha kuyibonera hakareba aho yaturutse aribwo usanga hamenyekanye uwayimwanditseho.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) mu mpera z’umwaka ushize rwatangaje ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ari cyo kiza ku isonga mu byaha bya ruswa bikigaragara cyane, kuko nko mu byaha bya ruswa 2783 uru rwego rwakurikiranye mu myaka itatu ishize, 1279 muri byo ari ibyo kunyereza umutungo.

 

Source Igihe

-----

For daily real estate updates!

Follow @HouseinRwanda

 

Published on
Mon, 04/26/2021 - 12:49

Register to our free property alert