Skip to main content
RSSB’s next plan, Affordable Homes at Rwf 35 millions

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), cyatangaje ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kutaboneka kw’inzu zihendutse mu mujyi wa Kigali no muri gahunda yo gufasha Abanyarwanda bafite ubushobozi buke, kigiye kubaka inzu zihendutse zizaboneka ku giciro kitarengeje miliyoni 35 Frw.

RSSB ifite gahunda yo gutumira abashoramari mu minsi ya vuba kugira ngo harebwe uburyo bafatanya mu kubaka izi nzu ziteganyijwe kubakwa mu bice bya Gasogi, Rusororo na Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Ubuyobozi bwa RSSB bwatangaje ko buteganya kubaka inzu zifite agaciro katarengeje miliyoni 35 Frw, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire (RHA) ko ari cyo giciro fatizo ku nzu zihendutse.

Amakuru aturuka muri RSSB avuga ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri izatumira sosiyete zitandukanye ndetse n’abashoramari kugira ngo bemeranye ubufatanye muri uyu mushinga.

RSSB izatanga ubutaka, ubundi izo sosiyete zubake inzu zitandukanye z’icyitegererezo, hanyuma abanyamuryango ba RSSB baze guhitamo izirusha izindi kuba nziza, ndetse hanagendewe no ku giciro cyazo, ubundi izo zibe ari zo zikomeza kububakirwa ku giciro bakigondera, zizaba ari nzu zigeretse kabiri.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko uyu mushinga mushya uzaba utandukanye n’iyabanje kuko uyu uzaba ugendeye ku byifuzo by’abagenerwabikorwa.

Kugira uruhare kw’abagenerwabikorwa mu guhitamo inzu zubakwa, bizatuma isura yo kutegera abagenerwabikorwa RSSB yari ifite ivaho, nk’uko byavuzwe ku zindi yubatse nka Vision City Estate.

Rugemanshuro yavuze ko bitandukanye no mu mishinga yabanje aho bahamagaraga abaguzi inzu zarubatswe zaruzuye, uyu mushinga mushya wo uzaba ushingiye ku byifuzo by’abaguzi guhera mu ntangiriro.

Yagize ati “Ibyo bizatuma ubuziranenge bwazo budakemangwa, tuzaba tunizeye neza ko tuzubatse ari zo zikenewe bitandukanye no kubaka ugategereza kureba ko hari abazikeneye nyuma.”

Kubaka hashingiwe ku byifuzo by’abagenerwabikorwa bizatuma hatongeraho kubaho ibabazo nk’ibyabaye mu mishinga yabanje, aho hubatswe inzu nyinshi bikaza kugaragara ko abari bazikeneye cyangwa abazigondera ari bake, zikagorana kubona abaguzi.

Miliyoni 35 Frw ni igiciro fatizo ku nzu zihendutse, cyashyizweho mu 2018 na RHA ifatanyije na Banki y’Isi, nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe.

RSSB izakorana n’ibigo by’imari bitandukanye kugira ngo abagenerwabikorwa bayo babashe koroherezwa kubona inguzanyo zizabafasha kubona izo nzu.

Umushinga wo kubaka inzu zoroheye abafite ubushobozi buke, uri muri gahunda ya RSSB y’ishoramari ry’imyaka itanu, igamije gushyira abanyamuryango imbere ndetse no kunoza ibibakorerwa.

Mu bihe byashize abaturage ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko bakomeje kugaragaza ikibazo cy’uko RSSB ikora ishoramari mu mishinga iri mu byiciro byo hejuru itakigonderwa n’umubare munini w’abanyanyamuryango bayo, ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko uyu mushinga mushya uzashyira imbere ibyifuzo by’abagenerwabikorwa bikaba ari byo byubahirizwa.
 

Source IGIHE

-----

For daily real estate updates!

Published on
Wed, 11/25/2020 - 14:11

Register to our free property alert