Skip to main content
Izi nzu zimaze imyaka ibiri zaruzuye ariko nta kintu gikorerwamo

Rusizi : Inzu zabuze abazikodesha cyangwa abazigura none zigiye guhabwa abatishoboye

Abaturage bo mu Murenge wa Gihundwe mu Kagari ka Kamurera mu Karere ka Rusizi baribaza amaherezo y’inzu zahubatswe n’Akarere ariko imyaka ikaba ikomeje kuba myinshi nta cyo zikorerwamo.

Ni inzu 2 zubatse mu buryo bwa ‘four in one’ aho inzu enye ziba zubatse muri imwe, bivuze ko zose hamwe ari umunani, zikaba zishobora guturwamo n’imiryango 8.

Ziri mu Mudugdu wa Murangi muri metero nke cyane uvuye ku biro by’Umurenge wa Kamembe. Zimaze imyaka 2 zuzuye neza ariko kuva akarere kazuzuza ntacyo zirakoreshwa.

Umuturage witwa Uzabakiriho Jean ati “Izi nzu zuzuye zikaba zidatahwa zubakiwe iki? Ni ibinyugunyugu, ni ibikubakuba, ni iki? Ese ni inyoni? Abagize uruhare mu kuzubaka bazadusobanurire twebwe abaturage b’Umudugudu wa Murangi icyo izi nzu zari zigenewe.”

Mugenzi we witwa Gashumba Aimé, na we avuga kuri izi nzu, yagize ati “Nazikozeho umuganda bajya kuzubaka ariko dutegereza inyungu iki gikorwa kizatanga turaheba. Ngatekereza nti ese uriya mushinga ujya gutegurwa bari babanje gutekereza icyo hariya hantu hazakoreshwa?”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi busobanura ko ari inzu zubatswe mu buryo bwo gufasha abafite amikoro aciriritse kubona amacumbi, amafaranga yo kuzubaka akaba yaratanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (Rwanda Housing Authority).

Kuba zimaze imyaka ibiri ntacyo zikoreshwa, abaturage bavuga ko bibabaje ndetse ngo bahora bikanga ko zizaba indiri y’abajura. Bifuza ko nibura zahabwa abakene badafite aho kuba, cyangwa zigakoreshwa nk’ivuriro.

Ni byo uwitwa Kayiranga Emmanuel asobanura ati “Nibura iyo bazifashisha abatishoboye kuko amafaranga yazubatse ni menshi, ntihabura nibura abantu 50 badafite aho kuba baba bazibamo, none dore uducurama ni two twibereyemo, basi nibashyiremo ikigo nderabuzima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem, avuga ko icyizere cyo kubona abazikodesha cyangwa abazigura, dore ko ari cyo bari bazubakiye kimaze kuyoyoka, ubu ngo zikaba zigiye guhabwa abatishoboye aho kugira ngo zikomeze gupfa ubusa, dore ko zinagendaho amafaranga ya buri gihe yo kuzitaho no kuzicungira umutekano.

Ati “Birumvikana ko iyo inzu yuzuye ikaba idatuwemo ishobora kwangirika ariko icya mbere ni uko duhora tuzitaho, ariko tugiye kuzituzamo abatishoboye kuko twamaze kuganira na Rwanda Housing Authority yatanze inkunga yo kuzubaka, hasigaye kujya mu nyandiko noneho tugahita dushyiramo abantu kuko bamaze gutoranywa, barahari.”

Izi nzu zuzuye zitwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 243 n’ibihumbi 666 ubariyemo n’ikibanza zubatsemo.

Si zo zonyine Akarere kubatse zikabura icyo zimara kuko hari na ‘guest house’ ya Nkombo yuzuye ariko ikaba imaze imyaka irindwi idakorerwamo.

Source: kigalitoday

Register to our free property alert