Skip to main content
Vision Estate

RSSB igiye kubaka inzu 7000 i Gasogi zizagurishwa guhera kuri miliyoni 10 Frw

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), cyatangaje ko muri gahunda yo gufasha Abanyarwanda bafite ubushobozi buke, kigiye kubaka inzu ibihumbi birindwi i Gasogi mu Karere ka Gasabo zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 10 na 20 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Richard Tusabe, yagaragaje ko igihe kigeze ngo abantu bafite ubushobozi buke batekerezweho kuko buri Munyarwanda agomba gufashwa kimwe n’undi.

Iyi gahunda yo kubaka aya macumbi izatangira muri Kamena 2019.

Tusabe yabigarutseho ubwo Ubuyobozi Bukuru bwa RSSB bwasobanuriraga itangazamakuru ibyagezweho mu gihembwe cya mbere guhera muri Kamena 2018 kugeza mu Ukuboza 2018.

Ati “Mu bibazo dufite nk’igihugu ni ubwubatsi cyane inzu zo guturamo. RSSB nk’uko mubizi kuva mu 2003, muzi nk’Umudugudu wa Kagugu, uwa Vision 2020 n’indi kandi dukomeje iyo nzira kugira ngo tuzibe icyuho kiri mu macumbi.”

Yakomeje agira ati “Dufite undi mushinga wo kubaka inzu ziciriritse cyane, turimo kuganira n’abafatanyabikorwa ku buryo dushaka kuzubaka ahantu hitwa ku Ijuru rya Gosogi. Turashaka kuhubaka inzu ibihumbi birindwi ku giciro cyoroheye abafatabuguzi bacu, turashaka ko inzu ikabije yaba miliyoni 10 Frw kugera kuri 20 Frw.”

Yavuze kandi ko nyuma y’aho RSSB isoreje kubaka icyiciro cya mbere cy’inzu ya Vision City ubu zatangiye no kugurishwa, harimo gukorwa inyigo y’icyiciro cya kabiri.

Hari kandi undi mushinga RSSB irimo kureba wa Kinyinya, aha naho ihafite ubutaka bunini iri kuvugana n’abashoramari bashaka gufatanya ku buryo nibura hakubakwa inzu zigera ku bihumbi 10.

Source: igihe.com

Register to our free property alert