Skip to main content
Riverside City Estate

Riverside City Estate igeze kure yubakira Abanyarwanda inzu zihendutse i Gahanga

Sosiyete yubaka ikanagurisha inzu zo guturamo, Riverside City Estate igeze kure umushinga wo kubaka inzu ijana zihendutse mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Iyi sosiyete ifite ibibanza mu Kagali ka Kagasa muri Gahanga, hafi ya Stade ya Cricket n’ahazubakwa Stade Mpuzamahanga y’imikino muri ako gace.

Umujyanama mu by’ubabatsi muri uwo mushinga, Nehema M Nelson yabwiye IGIHE ko inzu za mbere zatangiye kubakwa mu cyiciro cya mbere cy’umushinga, abazifuza bagiye gutangira kwishyura kugira ngo badacikanwa.

Yagize ati “Ni inzu ziciriritse kuko ziri munsi ya miliyoni 50 Frw. Uyishaka ashobora kwishyura mu byiciro cyangwa se agakoresha na banki noneho igihe arangirije kwishyura amafaranga yose tukamwandikishaho uwo mutungo, icyangombwa kikava ku mazina ya Riverside City Estate kikajya ku mazina ye.”

Nehema avuga ko buri nzu muri izo ziri kubakwa ifite ibyumba bitatu, uruganiriro, icyumba cyo gufatiramo amafunguro, imisarane y’imbere ibiri ndetse n’igikoni.

Iyo nzu kandi ifite parikingi ishobora kujyamo imodoka ebyiri cyangwa eshatu, ikagira inzu yo hanze (annexe) irimo igikoni cyo hanze, ububiko n’icyumba cy’umukozi cyangwa se umuzamu.

Nehema yavuze ko benshi batangiye kwiyandikisha ngo bubakirwe, ku buryo urakererwa ashobora gusanga zashize.

Ati “Ndashishikariza abantu bose kuza kugura inzu zitarashira kuko abiyandikisha ubwinshi bwabo burenze inzu dufite. Birasaba ko umuntu yaza akagaragaza ubushake akishyura make bitewe n’uko yifite, andi asigaye akazishyurwa gahoro gahoro mu byiciro bitatu kugeza arangije.”

Inzu ziri kubakwa na Riverside City Estate, imwe ifite ubuso bwa metero kare (m2) ziri hagati ya 300 na 350 bitewe n’imiterere y’ikibanza.

Mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, Riverside City Estate izubaka izindi nzu 200 i Gahanga. Muri uwo mudugudu ho hazaba harimo ishuri ry’abana b’incuke, ikigo nderabuzima, Ihahiro rigezweho (supermarket) n’aho abana bidagadurira.

Muri ako gace inzu ziri kubakwamo, biteganyijwe ko hazanyuzwa umuhanda munini wa kaburimbo uhuza umurenge wa Kagarama na Gahanga.

Umushinga uri gukorerwa mu kirometero kimwe uvuye ku Muhanda wa kaburimbo werekeza mu Bugesera. Utaragera i Gahanga mu gasanteri, umanukira ku kigo cy’amashuri gihari, mu Kagali ka Kagasa hafi muri metero 500 uvuye kuri Stade ya Cricket.

Riverside City Estate igamije gufasha umujiyi wa Kigali kugera ku ntego wihaye wo kuba ufite inzu zicirirtse ariko zigezweho zo guturamo zisaga ibihumbi 750, bitarenze umwaka wa 2022. 

Source: igihe.com

Register to our free property alert