Skip to main content
Itegeko rishya riraha ijambo nyir'umutungo n'uteza cyamunara mucyamunara

 

Biteganijwe ko ikoranabuhanga n’itegeko rishya bizafasha gukuraho amanyanga yakorwaga muri cyamunara

Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye barishimira ko itegeko rishya riha ijambo nyirumutungo ndetse n'uteza cyamunara; ibintu biteze ko bizakemura icyo bita iteshagaciro ry'umutungo rya hato na hato ryajyaga riboneka muri cyamunara.

Balinda Anastase, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urugaga rw'abahesha b'inkiko mu Rwanda rufite abanyamuryango 496,  avuga ko iri tegeko rishya rifite umwihariko wuko noneho na nyiri umutungo ndetse n'uteza cyamunara bombi bafite ijambo mu cyamunara.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera Urujeni Martine avuga ko cyamunara yose izajya itangirira mu ikoranabuhanga abe ari na ho isorezwa ku buryo hatazongera kuvuka ibindi birego.

 

Source RBA


-----

For daily real estate updates!

Published on
Fri, 05/21/2021 - 15:05

Register to our free property alert