Property details
Property description
ITANGAZO RISABA GUPIGANIRA ISOKO
Umuyobozi ushinzwe iyegeranya n'igahagabanya ry'umutungo (Liquidator) wa Cooperative des Commerçants Professionnels des Produits Agricoles au Rwanda (CO-CPPAR) aramenyesha ba rwiyemeza mirimo ko yifuza gutanga isoko ryo gukora isuku n'isukura imbere n'inyuma mu nyubako za CO-CPPAR no kwishyuza Parking nini yayo, iherereye kw'ISOKO rya MULINDI mu Kagali ka Rudashya, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, Uwifuza gupiganirwa iryo soko agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
Kuba afite icyangombwa kimugaragaza ko yanditse nk'umucuruzi
Sosiyeti cyangwa umucuruzi ku giti cye agomba kuba asanzwe akora ibijyanye n'isuku n'isukura no kwishyuza Parking.
Upiganwa agomba kuba afite byibura ibyemezo bibiri(2) by'aho yakoze neza iyo mirimo
Kuba afite icyemezo ko atabereyemo umwenda w'umisoro RRA
ICYITONDERWA: Uwifuza gupiganira iri soko agomba kuba yagejeje ku cyicaro cya CO-CPPAR dosiye ye iri mu ibahasha ifunze neza ikubiyemo ibi bikurikira:
Ibarwa isaba gupiganira isoko ikubiyemo ibiciro atanga
Ibyangombwa byose byavuzwe haruguru
Gutanga amabahasha bizakorwa taliki ya 28 Mata 2025 saa tatu za mugitondo, gufungura ayo mabahasha bizakorwa mu ruhame uwo munsi taliki ya 28 Mata 2025 saa yine za mugitonda.
Abifuza gupiganira iryo soko bemerewe gusura CO-CPPAR kw'isoko rya Mulindi, babikora mu masaha y'akazi guhera babonye iri tangazo kugeza taliki ya 25 Mata 2025.
Bikorewe i Kigali, ku wa 10 Mata 2025
Me BAGOMORA BIGIRUMWAMI Charles
Ushinzwe lyegeranya n'igabanya ryumuturngo w'agateganyo wa CO-CPPAR iri mu gihombo Liquidator.
Contact details
Please use the details below to book a visit of the property.Contact name: CO-CPPAR