Skip to main content
Front

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hagiye kubakwa inzu zagenewe abagenzi bategereje imodoka zizaba zirimo televiziyo n’uburyo umugenzi ashobora kumenya aho imodoka ategereje igeze.

Inzu ya mbere yo kugerageza uyu mushinga izarangira kubakwa mu mpera za Ukuboza 2018, ahazwi nko kwa Lando mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Busabizwa Parfait, yavuze ko bigomba kujyanisha n’Umushinga wa Smart City ugamije kugira Kigali umujyi ukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Busabizwa ntatangaza umubare w’izi nzu zizubakwa n’ingengo y’imari izakoreshwa ariko avuga ko abashoramari batatu bazaba bamaze kuvugana n’Umujyi wa Kigali, ubu igisigaye ari ukugerageza akagiye kuzura bakareba niba kazaba kujuje ibisabwa.

Yakomeje avuga ko nta gihindutse mu mezi atatu ya mbere ya 2019, izi nzu zizaba zamaze kubakwa ahazibandwa cyane ku mihanda minini ikoreshwa n’abagenzi benshi.

Ati “Imihanda migari, ni ukuvuga ngo nk’umuhanda uva ku Kibuga cy’Indege ukanyura Kacyiru ujya mu Mujyi, cyangwa n’undi unyura mu Rwandex ukagera mu Kanogo, iyo ni imihanda migari ikoreshwa n’abantu benshi.”

Abaturage twasanze ku Gisimenti ahari kubakwa izi nzu zo kugerageza uyu mushinga bavuze ko bishimiye kubona ko ziri kubakwa, ibintu bahuza no kuba batazongera kunyagirwa mu gihe cy’imvura.

Ibyimanikora Jean Luc ukorera ikigo kiri kubaka izi nzu yabwiye IGIHE ko izi nzu zizaba zirimo intebe zo kwicaraho, televiziyo, icyuma abagenzi bifashisha bashyira amafaranga ku ikarita, Tap & Go, ibyuma bitanga umwuka, inyuma kandi hazaba hari n’ubwiherero.

Source: IGIHE

Register to our free property alert